RFL
Kigali

Rumaga yinjije ku isoko abasore n’inkumi 8 yatoje ubusizi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2024 17:46
0


Ku nshuro ya mbere, abana umunani bari bamaze amezi asaga atatu bigishwa n’Umusizi Rumaga Junior kugira ngo bazavemo abasizi beza, basoje amasomo yabo basabwa guhagararira abo mu kiragano gishya bagateza imbere ubusizi Nyarwanda.



Ni mu birori byabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye byagize uruhare mu gushyira itafari ku busizi bw’u Rwanda barimo Umuraperi Emery Gatsinzi wamenyekanye nka Riderman, umuhanzi Mani Martin wanaririmbye muri ibi birori, na Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Papa Sava.

Hari kandi Dusenge Clenia uzwi nka Madederi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava akaba yaranagaragaye mu gisigo 'Gatanya' cya Rumaga, Benimana Ramadhan umaze kubaka izina muri filime nyarwanda nka Bamenya, umunyarwenya Rusine Patrick, na Umutoni Saranda Olive uzwi muri sinema no mu busizi ndetse akaba yaranafatanyije na Rumaga kwigisha abo basoje amasomo, n’abandi.

Umusizi Rumaga Junior yabwiye itangazamakuru ko aba bana bahawe izina rya “Umutaraga w’ibyanzu” ari bo kuzuka k’ubusizi nyarwanda, akaba yarahisemo kubigisha mu rugendo rwo guteza imbere ubusizi asanzwe yarihebeye.

Ati “Ni uko nifuza kugira icyo namarira ubusizi! Nifuza kwagura ubusizi bwanjye bukaba bwakwagukira mu bandi. Nifuza kubaho nk’aho hari ikintu njye namariye ubusizi. Nyirarumaga yaravuze ngo ‘Nshyizeho urunigi, buri musizi wese azazane isaro!’ Ndi gushyiraho isaro ryanjye.’’

‘‘Hari icyizere ubwo nibura abantu batangiye guterana bagakurikira ubusizi amasaha ane biragaragara ko ibintu byatangiye kumvwa, ubwo abana nk’aba bose nta n’umwe urimo urengeje imyaka 25 bashobora kuza bagatarama amasaha ane.’’

Abana Umunani basoje amasomo y’ubusizi bahuguwe mu gihe gisaga amezi atatu uhereye muri Kamena 2024, bafite umwihariko w’uko bari baratsinze mu cyiciro giheruka cy’irushanwa ry’abanyempano rya Art Rwanda-Ubuhanzi, ndetse bakaba bitezweho kuzashyira itafari ku busizi bw’u Rwanda mu kiragano gishya no mu gihe kiri imbere. 

Niyera Miriam ni umurundikazi w’imyaka 20 ariko warerewe mu Rwanda kuva afite imyaka icyenda, akaba yizihiye abitabiriye iki gitaramo ndetse akanahabwa ashimwe ry’umwihariko nk’uwagaragaje umuhate mu myigire ye, ahembwa kuzakorerwa amajwi n’amashusho y’igisigo cye bwite.

Yatangaje ko yishimiye impano yagenewe, ndetse ko ibyo yagaragaje ari nk’agatonyanga mu myanja kuko agiye kwitabira ibitaramo bitandukanye mu guteza imbere ubusizi dore ko afite impano yo kumenyekanisha umuco w’u Rwanda n’u Burundi binyuze mu busizi.

Ati “U Rwanda rwarandeze ni ho nigiye ni rwo rumfite, n’ibi byose mfite ni rwo mbikomoraho kuva mfite imyaka icyenda ndi mu Rwanda, ubu mfite imyaka 20. Nisanze mu busizi niga mu mashuri yisumbuye, haba irushanwa mu kigo niga mu mwaka wa Kane ndijyamo ndatsinda mba uwa mbere, ku karere ngiye yo birakunda nisanga no ku rwego rw’igihugu byakunze Art Rwanda iramfata.”

‘‘Byandenze si imbaraga zanjye zabinshoboje ngo nitabire iminsi yose mu mezi atatu, ndishimye rero bitagereranwa byankoze ku mutima mbura icyo nakora, […] ntabwo birangiye, aha twari turi kubereka agacu incubi iri inyuma.’’

Umuraperi Emery Gatsinzi wamenyekanye nka Riderman witabiriye ibirori byo gusoza amasomo kw’abo bana akaba ari na we watanze aho bigishirijwe, yasezeranyije Umusizi Rumaga wateguye iki gikorwa ko n’ikindi gihe nakenera guteza imbere impano muri ubu buryo azamuha aho gukorera.

Aya masomo yatanzwe ku nshuro ya mbere, Rumaga Junior wayateguye akaba yatangaje ko yifuza ko nihakomeza kuboneka ubushobozi iki gikorwa kizakomeza gutegurwa.

Ni igikorwa yemeza ko kitazagira uruhare mu guteza imbere ubusizi gusa, ahubwo ko kizanafasha, mu gusigasira imivugire myiza y’Ikinyarwanda hanasigasirwa amateka y’u Rwanda.


Rumaga yerekanye abanyempano 8 yigishije amasomo ajyanye n'ubusizi

KANDA HANO UREBE UBUHANGA ABASORE N’INKUMI BIGISHIJWE NA RUMAGA BAGARAGAJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND